Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Bruno K, ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo guherekeza inshuti ye ya hafi, Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo, yikomye inkuru ziri gukwirakwizwa zimugerekaho uruhare mu rupfu rwe.
Mu kiganiro yagiranye na Royal FM, Bruno K yavuze ko ibyo abantu bamugerekaho ari ibinyoma, asobanura ko ibikorwa bye byari ukugerageza gufasha Gogo kumenyekana, atari ukumukoresha bikamuviramo urupfu. Yagize ati: “Ibyo bakomeje gukwirakwiza ni ibivugwa n’abantu batankunda iwacu kandi bari kugerageza gusunika gahunda zabo. Icyo nakoze cyose cyari ukumuha ubufasha, nta muntu wambwiye ko arwaye.”
Bruno K yanenze abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumwambika icyo cyaha, avuga ko benshi muri bo batigeze bafasha Gogo mu buzima bwe ariko bakamugaragariza urukundo nyuma yo kwitaba Imana.
Uyu muhanzi amaze iminsi mu Rwanda, aho yitabiriye umuhango wo guherekeza Gogo ku wa 8 Nzeri 2025, agaragaza agahinda no gukomereka n’iyi myitwarire y’abantu.