Umunya-Portugal Bruno Fernandes, yavuze ko umutoza wabo mushya Erik Ten Hag yazanye ikintu cy’ingenzi icyari cyarabuze muri Manchester United ndetse ari ku rwego nkurwa rwa Pep Guardiola na Klopp.
Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga ariko unyuzamo akanasatira izamu, yavuze ko icyo Olegum Soaskel yari yarabuze ari ukuzana ikinyabupfura mu ikipe gusa kuva Erik Ten Hag yaza, hari byinshi byahise bihinduka mu ikipe.
Uyu mukinnyi yabwiye ikinyamakuru The Athletic ati: “Mbere na mbere, afite igitekerezo. Afite uburyo bw’imikinire. Ugomba gukurikiza amategeko ye. Ibyo abitsimbararaho. Kandi ndabikunda.
’Yazanye ikinyabupfura, n’ikintu ntekereza ko twabuze ubushize. Umuntu wese agomba kuba ku murongo umwe n’abandi.
’Nibyo Pep Guardiola na Jurgen Klopp bamaze imyaka bakora, kandi bafite guhozaho mu makipe yabo, ndetse n’uburyo bahitamo abakinnyi bakubaka ikipe, n’iby’ingenzi kuko bituma babona umusaruro.