in

Bruce Melodie yatangaje ko adaharanira kumera nka Yago avuga ku bufatanye butagezweho, ibihuha, n’icyerekezo cya muzika ye

Bruce Melodie yatangaje ko yagerageje gukorana indirimbo na Juliana Kanyomozi, gusa ntibyashobotse ngo bijye kuri Album ye yise “Colorful Generation”. Ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Gatatu, tariki 13 Ukuboza 2024.

 

Yavuze kandi ko adateganya kugura inzu muri Amerika, ariko avuga mu buryo bw’impaka ko Coach Gael, umujyanama we, afite amazu menshi aho yanasabye ko yamugenera imwe mu byo atunze.

 

Bruce Melodie yagaragaje ko hari kompanyi yo muri Amerika bari gukorana mu kumenyekanisha iyi Album, akaba ari nayo yamufashije mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu.

 

Ku bijyanye n’abahanzi bagenzi be, Bruce Melodie yavuze ko adahatanira kumera nka Yago, ahubwo yibanda ku muziki ugaragaza uwo ari we, kandi akomeje gukora umuziki uzamugeza ku ruhando mpuzamahanga.

 

Yanakomoje ku bivugwa ko yaba yarakoranye na Sengabo Jean Bosco “Fatakumavuta”, ahakana ibyo byavugwaga anashimangira ko nta na chat bigeze bandikirana.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ferran Torres yafashije FC Barcelona gutahukana umuhigo

FERWAFA na FIFA bahurije hamwe imbaraga mu guteza imbere umupira w’Abagore