in

Bruce Melodie yatangaje byinshi ku ishyari yigeze kugirira Christopher

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko yigeze kugirira ishyari umuhanzi mugenzi we Christopher, gusa nyuma akaza gusanga ari ukwihima kuko ishyari ridakora mu muziki kandi ko ntacyo ryafasha umuhanzi ahitamo kuryihorera.

Ni ibintu yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Shene ya YouTube yitwa ‘MIE Empire’, aho yari abajijwe impamvu muri iki gihe bigaragara ko nta shyari agira, mu gusubiza avuga mu kazi kajyanye n’umuziki iyo umuntu agize ishyari aba ari kwihima.

Ati “Mu bijyanye n’akazi dukora undushije uba undushije ni nko kurwana. Ishyari se ryagufasha iki? Ko ridafata amajwi indirimbo ntiriyifate amashusho ryakumarira iki? Nahisemo kuryihorera.”

Yakomeje avuga ko kera yigeze kujya arigira ndetse hari n’igihe yarigiriye Christopher, ariko nyuma akaza kubona ko yibeshyaga aza kubireka ahubwo ashyira imbaraga mu kazi.

Ati “Kera najyaga ngira ishyari. Ariko, nahisemo kuryihorera! Nigeze kugirira ishyari Christopher. Urumva yabaga muri Kina Music kandi yarafatishije ibitangazamakuru byose. Arangije ashyira hanze indirimbo yitwa “Habona’’.

Ama G akaza ngo wabumvise abandi bana sha? Nawe uri aho. Nanjye ntangira kubitekerezaho nafungura radiyo nkumva ya ndirimbo, nanjye umutwe uragenda urabyimba sinkamenye ko ari Ama G.”

Arakomeza ati “Ama G akambwira ati ‘umva abandi bana bari gukora uturirimbo twiza. Nakumva mu baturanyi nkumva wa mugani narayobye.

Nageze aho nshaka kujya mu ma-Zouk yakoraga njye biranga. Christopher twaje kuganira ndabimubwira gusa ndamubwira nti namaze kubona ko ari Ama G.

“Ubu numva akaririmbo k’umuntu nkashimira nanjye nkikorera akanjye, nakumva hari ikintu nagakuramo nkakora iyanjye ndabikora da.

Ishyari rituma umuntu abaho atari we, rituma ashaka kubaho nk’abantu arigirira.’’

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize yatangaje ko yatandukanye na Kajala nyuma yo kumufata ari kumuhemukira

Baramukizwa niki noneho! Umuhanzi Tom Close yavuze ahantu kure ashaka kugeza umuziki we