Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Bruce Melodie yagarutse ku magambo yavuzwe n’umuhanzi Yampano, aho uyu muhanzi yari yatangaje ko atamuzi. Bruce Melodie yavuze ko yabifashe nk’ibisanzwe, asobanura ko ari ibintu bishobora kubaho mu buzima busanzwe.
Yagize ati: “Yego nararibonye, natekereje ko ari ibisanzwe. Natekereje ko atanzi, kandi abantu bose ntibategeretswe kumenya umuntu umwe.”
Bruce Melodie yakomeje ashimangira ko atigeze abifata nabi, ahubwo yabonye ko bishobora kuba ari uburyo bwo gutebya cyangwa gucokozanya. Yongeyeho ati:
“N’ubwo hari abashobora kubifata nabi, njye numva ari ibisanzwe. Ni umusore ukizamuka kandi afite ejo hazaza. Ndasaba abafana banjye ko bajya kumva no kureba indirimbo ze.”
Bruce Melodie kandi yashimye impano ya Yampano, avuga ko ari umwe mu bahanzi bakiri bato bagaragaza ubushake bwo gukora cyane, ashimangira ko iyo umuntu afite impano agomba gukomeza kuyityaza.
Yagize ati: “Yampano afite impano. Akwiye gukomeza gukora cyane, abantu bakazamumenya kandi bagatangira kumufasha kuko nta muntu wigira.”
Ibi byagaragaje ko Bruce Melodie ari umuhanzi ufite umutima wo gushyigikira abandi, cyane cyane abahanzi bakiri kuzamuka.