in

Bruce Melodie yaraye asusurukije Abarundi ivumbi riratumuka maze ikiniga kirabafata (Amafoto)

Nyuma yo guhura n’ibizaazana bikamuviramo no gufungwa, Bruce Melody yaraye akoze igitaramo cy’amateka mu gihugu cy’u Burundi nyuma yo guca ishene yari amazemo hafi iminsi ibiri.

Bruce Melodie yafashwe akigera mu Burundi nuko aza kurekurwa habura amasaha make ngo aririmbe ibintu yakoze abantu bakanyurwa n’uburyo yabayaramiye.

Nubwo Bruce Melodie yari afunze kuri Zain Beach ahabereye igitaramo cy’amateka cya Bruce ibikorwa byakomeje bikorwa ndetse na Dj Brianne na Symphony Band baturutse mu Rwanda nabo bahise bahagera.

Bruce Melodie yageze ku rubyiniro mu masaha y’igicuku cyane kubera ibizazane yari yahuye na byo, nubwo yaje atinze abantu ntabwo babaye dore ko mbere y’uko aza bari bari gususurutswa n’abanyarwenya batandukanye ndetse na Dj Brianne ukunzwe n’abatari bake.

Bruce Melodie yageze ku rubyiniro induru ziravuga ari nako yahise abataramira mu buryo bwa Live abifashijwemo na Symphony Band.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatunguye abantu nyuma yo kuvuga impamvu yabyaranye n’umukobwa we yibyariye

Bruce Melodie yaraye ayoye akayabo k’amafaranga mu Burundi nyuma yo guca ishene (Videwo)