in

Bruce Melodie igiye gusohora indi ndirimbo nshya yise ‘Umuturanyi w’Igisabo’ (Videwo)

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yateguje abafana be indi ndirimbo nshya yise ‘Umuturanyi w’Igisabo’.

Ni indirimbo yakoranye n’itsinda ry’abahanzi ryamamaye cyane muri Uganda ku izina rya B2C. Abo bombi bahuje imbaraga kugira ngo iyo ndirimbo isohoke ifite umwimerere.

Bruce Melodie yavuze ko kuwa 27 Nyakanga 2022 ku isaha ya saa tanu z’igitondo zuzuye azashyira hanze indirimbo nshya yise ‘CurvyNeighbour’ ubishyize mu kinyarwanda cyiza ni ‘Umuturanyi w’Igisabo’ bivuze ufite imiterere ikurura abatari bacye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bruce Melodie yasohoye amashusho y’amasegonda 15 yasangije abamukurikira amugaragaza yambaye imyenda y’umuhondo mu gihe B2C bo bambaye imyenda y’umweru.

Muri ayo mashusho hgaragaramo kandi abakobwa b’ikimero bambaye amakanzu magufi yo gusohokana mu tubyiniro cyangwa mu bitaramo.

Iyi ndirimbo igiye gusohoka ikurikiranye niyo aherutse gusohora akayita ‘Akinyuma’ ndetse ikaza no kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Karim Mackenzie watandukanye na Rayon sport yabonye ikipe nshya iri mu zikunzwe mu Rwanda

Umunyamakuru ukomeye wa RBA yagaragaye ari kwiga gutwara igare mu ruhame (Videwo)