Bruce Melodie agiye gutaramira Abarundi bakunda ibihangano bye

Nyuma y’icya mbere cyahagaritswe, Bruce Melodie agiye gukorerayo igitaramo cy’impozamarira mu gihugu cy’u Burundi.

Nyuma yuko igitaramo cya mbere yateguye mu Burundi cyahagritswe ku mpamvu z’icyorezo cya Covid-19 Bruce Melodie yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo muri iki gihugu.

Ni igitaramo Bruce Melodie yateguye gukorerayo kuva tariki 2-3 Nzeri 2022 nyuma y’igihe abisabwa n’abafana benshi afite muri iki gihugu.