in

Bruce Melodie ageze i kigali ahita avuga ibyamubayeho i Burundi

Umuhanzi Bruce Melodie wari umaze iminsi arimo gukorera ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi aho yanafungiwe ,kuri ubu yagarutse i kigali anavuga ibyamubayeho.

Akigera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Nzeri 2022, Bruce Melodie yakiriwe n’itangazamakuru ryinshi ryifuzaga kumenya urugendo uyu muhanzi akubutsemo uko rwagenze.

Aganira n’itangazamakuru Bruce Melodie yavuze yanyuzwe n’uburyo Abarundi bakunda umuziki we ndetse anabashimira uburyo batahwemye kwitabira ibitaramo yahakoreye.

Ati “Abarundi ndabashimira ukuntu bitabiriye ibitaramo byanjye, erega nk’uko nabibabwiye ikibazo cyanjye nakigiranye n’umuntu umwe ntabwo ari Abarundi muri rusange. Ntihagire utwara ibintu nabi rwose!”.

Abajijwe niba avuye i Burundi ikibazo cye gikemutse, Bruce Melodie yavuze ko hari ibyarangiye n’ibindi bigikomeje, icyakora yirinze kubigarukaho ku buryo bwimbitse avuga ko ibintu bikiri mu butabera n’amategeko bigoye kubivugaho.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore ,reba ibyo wakora mu gihe ushatse umugore ugasanga akiri isugi

Ibyo Bruce Melody yatangaje nyuma yo kuva I Burundi aho yafungiwe