in

Breaking: Umunyamakuru nkundineza Jean Paul ari gushakishwa

Breaking: Umunyamakuru nkundineza Jean Paul ari gushakishwa

Nkundineza Jean Paul wari umenyerewe mu biganiro bicishwa ku miyoboro ya Youtube, yaburiwe irengero.

Mukuru wa Nkundineza witwa Rutagengwa Jean Leon niwe watangaje inkuru yo kubura kwa Nkundineza, yifashishije itangazo.

Muri iri tangazo, Rutagengwa agaragaza ko Nkundineza aheruka kugaragara ku wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023 ahagana saa saba z’amanywa; ngo nyuma y’icyo gihe ntawongeye kumuca iryera.

Rivuga kandi ko ibura rye ryamaze kumenyeshwa inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB; ariko na n’ubu nta makuru y’aho ari umuryango we uramenya.

Ni itangazo ryashyizwe hanze rimushakisha.

Nkundineza yakoreye ibitangazamakuru birimo IGIHE, Umuseke, Bwiza n’ibindi bitandukanye. Yari akunze kugaragara kuri Youtube mu biganiro by’ubuvugizi, ndetse n’ibindi byerekeye ubutabera cyane ko aricyo yakundaga kwibandaho.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umutesi Lea ari mu byishimo by’akataraboneka nyuma yo kwibaruka imfura ye na Peter Nasasira

Umugabo yagiye ku nyubako ndende cyane arasimbuka agwa hasi