Nyuma y’ibibazo bikomeje kugariza umutoza zidane n’ikipe ya Real Madrid,umutoza w’umufaransa yabajijwe ku kazoza ke ahita yihutira gusubiza ibintu byafashwe nko kuburira abafana ba Real Madrid ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Uyu mugabo ubwo yabazwaga aho ashobora kwerekeza nyuma yo kuva muri Espagne yagize ati:“Ibyo ni ibintu bitahita bifatirwa umwanzuro gusa ndota kuzatoza amakipe y’iwacu cyane cyane pe nakuriyemo ya Olympique Marseille,gusa haracyari kare cyane kandi naho ndi merewe neza nkuri mu rugo.”
Ibi nibyo uyu mugabo amaze gutangaza mukiganiro cyitwa Team Duga gikorwa na Televiziyo imwe yo muri Espagne.