Umutoza w’ikipe ya Gorilla FC,Gatera Moussa, yaraye akubitiwe bikomeye cyane kuri Stade Regional i Nyamirambo ubwo yashinjwaga gushaka kwinjira mu rwambariro rwa Rayon Sports ngo agire ibyo amenamo.
Bivugwa ko yari yazanye ibintu mu gacupa kameze nka kamwe kaba karimo umuti wo koza inka ari byo bashaka kumena mu rwambariro rwa Rayon Sports.
Ubwo umukino wari urangiye, umwe mu bantu bacungira umutekano Rayon Sports yatanzwe amakur agira ati “mumubaze icyo namuhoye, ndavuga uriya mutoza wa Gorilla FC, yaje arambwira ngo muhamagarire umuntu aramushaka arangije ashaka kumena ibintu mu rwambariro rwacu. ”
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nta byinshi yabitangazaho ariko na none urwambariro rw’ikipe rukwiye kubahwa.