Nyuma y’iminsi mike gusa umutoza w’Umurundi, Ndayiragije Étienne asezeye mu ikipe ya Bugesera Fc, yahise abona akazi ko gutoza ikipe y’igihugu cye by’u Burundi.
Uyu mutoza yasezeye mu ikipe ya Bugesera Fc nyuma y’ubwumvikane ku mpande zombi, ubu yahawe amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza u Burundi mu byiciro byose.
Ndayiragije Étienne yanyuze mu makipe nka Vital’O y’iwabo mu Burundi na Azam yo muri Tanzania ari naho yaturutse aza muri Bugesera.