Rutahizamu wari utegerejwe n’abafana ndetse n’umutoza hamwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe Willy Essomba Onana yamaze kugera mu bandi bakinnyi.
Kuva tariki 18 Ukuboza 2022, ubwo igice cya mbere cyarangiraga abakinnyi hafi ya bose b’ikipe ya Rayon Sports bahawe ikiruhuko ariko ubwo bagarukaga gutangira imyitozo Onana yarategerejwe arabura. Uyu mukinnyi siwe gusa utari wakageze aho abandi bakinnyi bari, ahubwo na Paul Were ntabwo aragaruka kugeza ubu.
Ku munsi wejo kuwa mbere, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Rutahizamu Leandre Willy Essomba Onana nubwo byavugwaga ko yagumye mu Rwanda ariko nti yari yakagaragaye mu myitozo ndetse n’imikino iyi kipe imaze iminsi ikina ya gishuti yo kwitegura imikino yo kwishyura iratangira muri iyi wikendi.
Essomba Onana ategerejwe mu myitozo kuri uyu wa kabiri nubwo yagaragaye ku kibuga cyo mu Nzove ku munsi wejo hashize. Biteganyijwe ko Onana agomba gukoreshwa mu mukino iyi kipe ifite muri iyi wikendi n’ikipe ya Musanze FC kuri Sitade ya Muhanga.
Ikipe ya Rayon Sports biranavugwa ko muri iki cyumweru iratangaza rutahizamu mushya ukenewe cyane muri iyi kipe nkuko byatangajwe na Jean Paul Nkurunziza uvugira iyi kipe. Amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports hari umuntu bohereje kujya gusinyana amasezerano na Jean Marc Makusu Mundele urimo gukina CHAN mu ikipe ya DRC.