in

Breaking News: Umukinnyi utegerejweho ibitangaza muri Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda (Amafoto)

Umukinnyi ukina asatira kandi ukomeye wari utegerejwe n’ikipe ya Rayon sports yamaze kugera i Kigali mu ijoro ryakeye.

Umukinnyi mushya wa rayon sports Mbirizi Eric,  wakiniraga Le Message de Ngozi i Burundi yageze mu Rwanda akaba yarategerejwe bikomeye n’abafana ba Rayon Sports .

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yageze i Kigali mu masaha y’ijoro ryakeye, aho yakiriwe n’umutoza mukuru wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya.

Ejo  Rayon Sports ifite umukino wa gicuti na Musanze Fc ku isaha ya saa 18h00′ kuri stade  ya Kigali, ejo hitezwe ko uyu mukinnyi ashobora kuzagera ku kibuga nubwo atazakina kubera gudakora imyitozo.

Mbirizi Eric ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga ukina asa nkaho asatira,uyu musore kandi ni umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Barundi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bruce Melodie akomeje gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo agaragare neza (Videwo)

Ibyo umukobwa yakoreye imodoka y’umuhungu wamwanze birababaje