Nyuma y’igihe kinini ikipe ya Rayon Sports ihura n’ibibazo byo kuba itagifite umuzamu mwiza, Hakizimana Adolphe yatangaje ko yagarutse mu kibuga nyuma yo kumara igihe yaravunitse.
Uyu muzamu mu kiganiro yahaye ISIMBI, yatanangaje ko yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kane tariki 1 nzeri 2022 kandi ko ameze neza.
Yagize Ati “Ndiyumva neza, natangiye imyitozo ubu ndumva meze neza nta kibazo, ngiye gukomerezaho mfatanye na bagenzi banjye.”
Avuga ko imvune yari yagize itari ikomeye ariko kubera gukomeza kuyikiniraho yagiye yiyongera ariko abaganga bakaba barabyitwayemo neza ubu akaba yarakize.
Ati “Ni imvune nari nagize muri shampiyona hagati (2021-22), ni umutsi wari wagize ikibazo nkomeza kuwukiniraho imvune igenda yiyongera gusa ntabwo byari bikomeye cyane, banyitayeho abaganga muri aka kanya ndumva meze neza nta kibazo.”
Nyuma yo gutangira imyitozo, ubu intego afite ni ugukora cyane kugira ngo yisubize umwanya ubanza mu izamu rya Rayon Sports.
Ati “Ubu namaze gutangira imyitozo, ni ugukora cyane kugira ngo mbashe kuba nakongera kugirirwa icyizere cyo kongera kubanza mu kibuga nk’ubushize.”
Rayon Sports hashize iminsi havugwako ifite ikibazo mu izamu bitewe nuko umuzamu baguze witwa Ramadhan Kabwili agaragaza ko ntarwego ruhambaye afite.