in

Breaking News: Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda irasubitswe kubera impamvu yihutirwa

Nyuma yo guhagarikwa ku nshuro ya mbere, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igiye kongera guhagarara nyuma y’umunsi wa 3.

Impamvu nyamukuru yatumye ihagarikwa ni uko hagiye guhamagarwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Muri ako karuhuko k’iminsi irenga 15 ikipe y’igihugu Amavubi makuru irashaka kukifashisha igakinamo imikino ya gicuti.

Biteganyijwe ko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yasubitswe izagaruka ku ya 1 Ukwakira 2022 nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izakina na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc.

Umukino ubanza uzaba tariki ya 19 Nzeri ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2022.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro wa Man.city yagizwe umwere ku cyaha cyo gufata kungufu

Bashimangira urukundo bamukunda, Yannick Mukunzi n’umufasha we bifurije isabukuru nziza umwana wabo