Nyuma yo guhagarikwa ku nshuro ya mbere, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igiye kongera guhagarara nyuma y’umunsi wa 3.
Impamvu nyamukuru yatumye ihagarikwa ni uko hagiye guhamagarwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.
Muri ako karuhuko k’iminsi irenga 15 ikipe y’igihugu Amavubi makuru irashaka kukifashisha igakinamo imikino ya gicuti.
Biteganyijwe ko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yasubitswe izagaruka ku ya 1 Ukwakira 2022 nyuma y’imikino y’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 izakina na Libya mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc.
Umukino ubanza uzaba tariki ya 19 Nzeri ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2022.