Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Rwatubyaye Abdul, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia.
Hashize iminsi bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri AS Kigali kuko ariyo kipe yari amaze iminsi akoramo imyitozo, gusa ku rundi ruhande, Rayon Sports yongeye kumwisubiza, asinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Rwatubyaye Abdul agarutse muri iyi kipe nyuma y’igihe yaravunitse, kuko amaze amezi arenga atandatu adakina kubera imvune yagize ku gatsintsino ko ku kirenge cye cy’ibumoso.