in

Breaking news: Rayvanny asezeye muri wasafi

Raymond Shaban Mwakyusa uzwi ku izina rya Rayvanny yamaze gusezera muri Wasafi record ya Diamond Plutnumz ifasha abahanzi kumenyekana.

Rayvany asezeye muri Wasafi Record nyuma y’uko Harmonize nawe wamaze imyaka myinshi muri Wasafi yasezeye nawe agakora Label ye ndetse nyuma yaje kujya mu makimbirane na Rayvanny bigaragara ko Rayvanny yashakaga guhesha ishema Wasafi ndetse bakaba barapfaga umugore witwa Kadjala ubu uri kumwe na Harmonize.

Rayvanny asezeye muri  Wasafi yari amazemo imyaka itandatu akab ariwe wari wungirije Diamond kuri ubu hakba hasigayemo abandi bahanzi nka Zuchu, Lava Lava ndetse n’abandi batandukanye.

Rayvanny akiri muri wasafi yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane harimo nka Teyamo ndetse na Tetema yakoranye na boss we Simba babalau.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yaciye inyuma umugabo we kuri sebukwe akurayo kabutindi ya SIDA

Hatanzwe impuruza ku byago bizaterwa n’ukwezi kuzahinduka umutuku muri iki cyumweru