in

Breaking News: Rayon Sports yanze kongerera amasezerano abatoza bayo kubera ubukene

Ikipe ya Rayon Sports yanze kongerera amasezerano umutoza wayo Jorge Paixão wari usoje amasezerano y’amezi atandatu (6) asinye muri iyi kipe.

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru nibwo uyu mutoza n’umwungiriza we bafashe rutemikirere berekeza iwabo, aho bivugwa ko batazagaruka gutoza iyi kipe.

Jorge Paixão yasinye muri Rayon Sports muri Gashyantare 2022 aho yari aje gusimbura Masudi Djuma wari wirukanwe. Jorge Paixão akaba yari yasinye amasezerano y’amezi 6.

Amasezerano ya Jorge Paixão muri Rayon Sports yarangiranye na na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda aho yahise yerekeza iwabo.

Mbere yo gusubira iwabo yabanje kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports aho bwamusabye kugabanya umushara, akajya afata $4000 avuye kuri $5000. Uyu mutoza yaje kubyemera gusa yasubiye iwabo atongereye amasezerano.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n’undi mutoza witwa Haringingo Christian Mbaya kuva mu ikipe ya Kiyovu Sports aho Ibiganiro bigeze kure.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yaguye muri koma ubwo umusore yamwambikaga impeta(Video)

Umugore w’umusirimu aratabaza ashaka uwamutereta