in

Breaking news: Rayon Sports ihagaritse ba myugariro bayo babiri.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo guhagarika ba myugariro babiri, Mitima Isaac na Habimana Hussein ’Eto’o’, kubera imyitwarire idahwitse

Mitima Isaac na Habimana Hussein ntibitabajwe ku mukino Rayon Sports yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1 ku wa Gatandatu. Amakuru avuga ko aba bombi bahagaritswe kubera ko banze kwitabira inama itegura uwo mukino kuko bari bazi ko batari mu bakinnyi bifashishwa uwo munsi.

Amakuru akomeza avuga ko aba bakinnyi bombi batakoze imyitozo yo kuri uyu wa Mbere kuko icyemezo cyo kubahagarika cyari cyamaze gufatwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: ikamyo igonze umumotari ahita yitaba Imana (Amafoto)

Uwahoze ari umutoza w’abatarengeje imyaka 17 arashinjwa gusambanya abana benshi b’abahungu.