Breaking news: Nyuma y’ibihe bikomeye Manchester United irimo,dore indi nkuru mbi ndetse y’incamugongo ku bafana bayo

Nyuma y’imikino ine ya champiyona ikipe ya Manchester United nta nsinzi ibona,umutoza Jose Mourinho nyuma yo kutabasha kwakira ibihe bibi arimo,imyitwarire nayo itangiye kumuvangira bitewe n’igitutu cy’abafana bamaze igihe nta nsinzi babona muri champiyona.

Manchester United, Mourinho à nouveau suspendu ?

Uyu munya Porutigali nyuma yo kunganya n’ikipe ya Burnley ku wagatandatu w’icyumweru gishize, yagize imyitwarire idahwitse aho nyuma yo kwimwa Penaliti ku ikosa Jon Flanagan yakoreye Matteo Darmian,umusifuzi akaryirengagiza,umusifuzi Anthony Taylor muri rapport yakoze yavuze ko uyu mutoza yakoze ibintu bidahwitse,kubwizo mpamvu nkuko tubikesha ikgitangazamakuru Dailymail uyu mugabo akaba ashobora guhanishwa imikino 2 atagera ku gatebe k’abasimbura,akazajya arebera match mu bafana,ibi nabyo akaba atari ikinti kiza nabusa ku ikipe ya Manchester United itari mu bihe byayo byiza.