in

Breaking News: Kapiteni wa Rayon Sports yamaze kuyitera umugongo yigira hanze y’u Rwanda

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yamaze kwerekeza muri Misiri aho asanzeyo ikipe ya Al Yarmouk FC yo mu gihugu cya Kuwait aherutse gusinyira.

Muhire Kevin yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022, aho yafashe indege imwerekeza muri Misiri aho ikipe ye iri gukorera preseason.

Muhire Kevin yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Al Yarmouk FC nyuma y’uko iyi kipe ibonye umutoza mushya Jorge Manuel da Silva Paixao dos Santos wahoze atoza Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

Bivugwa ko Jorge Paixão yasabye ubuyobozi bw’ikipe ya Al Yarmouk FC gusinyisha Muhire Kevin, akaba ari nayo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bwakoze ibishoboka byose kugira ngo bumwegukane.

Muhire Kevin yahagurutse ku munsi w’ejo saa Kumi z’amanywa ku  kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeze mu gihugu cya Misiri.

Muhire Kevin arahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Al Yarmouk FC ikazajya imuhemba arenga miliyoni 5 z’Amanyarwanda buri kwezi.

Ikipe ya Al Yarmouk FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gusoza ku mwanya wa 9 mu makipe 10 mu mwaka ushize.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vava uzwi nka dore imbogo yagarutse i Kigali yakirwa nk’umwamikazi (video)

The Ben uri i Kigali yagaragaye arimo kugirana ibihe byiza n’umwana (video)