Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nibwo umutoza Arsene Wenger yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mugitondo y’ikipe ya Arsenal akaba yatangaje ibintu abafana ba Arsenal bishimiye cyane bitewe nuko ikibazo yakemuye cyari gihangayikishije benshi.

Iyo nkuru ntayindi itari yuko ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bwamaze kwemeza bugiye kongerera imishara abasore b’inkingi za mwamba z’iyi kipe aribo Alexis Sanchez w’umunya chili na Mesut Oezil w’umudage bakaba bazajya bahembwa ibihumbi 260 by’amayero ku cyumweru asaga miliyoni 15 z’amapawundi ku mwaka.