Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Espagne ryirukanye Luis Enrique ku mwanya w’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ubu bamaze gushyiraho Luis de la Fuente.
Nta masaha menshi arashira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Espagne ryirukanye Luis Enrique ryahise ritangaza ko rushyizeho Luis de la Fuente nk’umutoza mukuru usimbuye Enrique wirukanywe azira umusaruro muke akuye mu gikoombe cy’isi dore ko Espagne yasezerewe na Morocco muri ⅛ kuri penaliti eshatu ku busa.
Luis de la Fuente uhawe akazi ko gutoza Espagne ni umugabo w’imyaka 61 wamenyekanye mu gutoza amakipe y’abakiri bato dore ko yatoje abato ba Sevilla muri 2001, kuva 2011-2012 atoza abato ba Athletic Depotive Alaves.
Nyuma uyu mugabo yaje guhabwa akazi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Espagne muri 2013 ko gutoza abakinnyi batarengeje imyaka 19 arabatoza muri 2018 begukana igikombe cy’iburayi cy’abafite munsi y’imyaka 19.
Kuva muri 2018 yatozaga ikipe y’igihugu ya Espagne y’abatarengeje 21 Aho yazamuye abakinnyi nka Eric Garcia, Pau Torres,Pedri ,Olomo na Assensio.