in

Breaking news: Dore uko umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera umunyamideri Neema uherutse kwitaba Imana

Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2022 nibwo hateganijwe umuhango wo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro Umunyarwandakazi ,wakoraga akazi ko kwerekana imideli muri Leta Zunze Ubumwe America no mubindi bihugu bitandukanye witabye Imana azize urupfu rutunguranye..

Ngerero Jeannine Neema urupfu rwe rwamenyekanye kuwa mbere tariki ya 3 Ukwakira 2022, icyo gihe byabaye urujijo ,bamwe bavuga ko yaba yishwe abandi bakavuga ko yiyahuye ,gusa umuryango we wabanaga nawe muri America ukuraho urujijo utangaza ko uyu mukobwa yazize umwuka mubi wa Gaz wari mu modoka ye no muri Garaje imodoka yari iparitse .

Ni urupfu rwababaje benshi mu bakunzi b’uyu mukobwa barimo ibyamamare mu muziki nka Kenny Sol ,Okkama ,Pazzo n’abandi baherukaga uyu mukobwa mu kwezi kwa gatandatu ubwo yaherukaga mu Rwanda mu biruhuko ndetse anitabiriye ubukwe bwa musaza we.

Jeannine arashyingurwa muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa Phoenix ,muri Arizona aho yari asanzwe atuye ,

Jeannine Neema Ngerero  yavutse tariki 1 muri Mutarama  mu mwaka w’1997 ,tukaza kubagezaho mu masaha macye uko umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro uri kugenda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibibaye noneho ni akumiro dore impamvu itangaje yateye uno mukobwa kujya hejuru ya moto

Rutahizamu wahaye ibyishimo abanyarwanda yaburiwe irengero