Nyuma yo kumara hafi iminsi ibiri muri gereza, Bruce Melody yamaze kurekurwa akaba agiye guhita ataramira Abarundi bari bamwiteguye.
Nyuma yo kunyira mu nzira ndende, Bruce Melody yaje kurekurwa nyuma y’ubuvugizi bw’abantu bagiye batandukanye haba abakomeye n’abadakomeye.
Kuri ubu Bruce Melodie agiye guhita akora ikiganiro n’itangazamakuru mbere y’uko ajya gukora igitaramo mbaturamugabo.
Nyuma yo kuva gutanga ikiganiro n’itangazamakuru, Bruce Melody arahita akomereza kuri Zion Beach ahagiye kubera igitaramo cye.
Kuri ubu ibintu byose byamaze gutungwa mu gihe na Symphony Band iraza gucurangira uyu muhanzi yamaze gutunganya ibyuma.