“Muraberanye cyane” ibyavuzwe ku ifoto ya The Ben n’umukunzi we Pamella

Hashize iminsi mike umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben asezeranye Imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Kuri ubu abantu bakomeje kubifuriza kuzahirwa mu gihe bazaba bamaze kurushinga.Gusa abandi nabo bagaragaje ko baberanye kandi bazavamo umuryango mwiza .Ni nyuma y’ifoto Pamella yashyize kuri Instagram bombi bari kumwe maze avuga ko ari intangiriro y’urukundo rwabo.