in

Breaking: Ikipe ya Gicumbi isinyishije ba rutahizamu babiri binkorokoro bavuye hanze y’U Rwanda

Kuri uyu mugoroba wo Kuwa kabiri nibwo ikipe ya Gicumbi isinyishije ba rutahizamu babiri binkorokoro kuva mu gihugu cya Kongo Brazaville.

Ku isaha ya saa kumi zo kuri uyu wa kabiri nibwo abayobozi ba Gicumbi Fc batangaje ko basinyishije ba rutahizamu babiri bo muri Kongo Brazzaville.

Uyu niwe Malanda Destin Exaucé ahagaze na Perezida wa gicumbi fc nyuma yo gushyira umukino ku masezerano, azajya yambara nimero ya 26 mu mugongo
Uyu niwe rutahizamu Benny Boliko nawe nyuma yo gushyira umukino ku masezerano na Gicumbi fc

Rutahizamu  Malanda Destin Exaucé wakinaga muri Cara Fc na mugenzi we Benny Boliko we wakinaga yatakira ikipe ya Mokanda Fc Bose bamaze gushyira umukino ku masezerano n’ikipe ya Gicumbi Fc.

Kugeza kuri uyu munsi wa shampiyona ya Primus Rwanda Premier League, ikipe ya Gicumbi Fc niyo imaze kwinjiza ibitego bike kurenza Indi kipe iyo ariyo yose muri iyi shampiyona.

Ikipe ya Gicumbi Fc imaze kwinjiza ibitego 16 gusa kugera kuri uyu munsi wa 12, none mu gucyemura icyo kibazo imaze gusinyisha ba rutahizamu babiri Bose bakomoka muri Kongo Brazaville akaba arinaho bakinaga.

Ese aba bakinnyi BOMBI ubona Hari icyo bazafasha Gicumbi? Tanga igitecyerezo cyawe muri Comments

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi juno Kizigenza yahawe igihembo na youtube

Video: umugabo yihaye ibyo gupfundura inzoga y’abakwe iramwandagaza