in

Bongeye kumugirira ikizere! Rayon Sports iri mu biganiro n’abatoza 4 harimo na Haringingo Francis

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yakomoje ku myiteguro yo kugura abakinnyi n’abatoza bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino, avuga ko iyi kipe iri mu biganiro n’abatoza bane barimo Haringingo Francis wayihesheje Igikombe cy’Amahoro umwaka ushize.

Mu kiganiro Uwayezu yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gutangaza amatike y’umwaka kuri iyi kipe, yagarutse ku kazi ikipe irimo ko gushaka abatoza bashya ndetse ikomoza no ku wo yahoranye.

Yagize ati “Turi kurambagiza abatoza mu bagabo n’abagore b’umwaka utaha. Ni akazi katoroshye gasaba kwitonda no gusaba inama. Dufite ibyangombwa by’abagera kuri bane imbere yacu, twifuza kuzahitamo umwe, Haringingo na we arimo.”

Perezida Uwayezu akomoje ku bakinnyi Rayon Sports, yagize ati “Umukinnyi twasinyishije ni umwe, abandi harimo abageze kuri 90%, abandi 70%, ntabwo nakubwira ngo ni uyu ariko icyumweru gitaha kirarangira hari abandi twabatangarije. Abatari mu gihugu ni mu cyumweru kizakurikiraho. Turizera ko bizagera tariki 3 Kanama, byose byarangiye.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya higeze gushya! Kenny Sol yavuze ukuntu yakundanye na Ariel Wayz bakiri ku ishuri ndetse banigana

Yasanze Yesu aruta byose! Miss wa Uganda ufite uburanga buhebuje yabweguriye Yesu kugeza aho asigaye agenda amuvuga no mu muhanda (AMAFOTO)