in

Bob Chris wakoreye amashusho Andy Bumuntu, ari gukwepana n’ibisasu Palestine iri gusuka muri Israel

Bob Chris wakoreye amashusho Andy Bumuntu, ari gukwepana n’ibisasu Palestine iri gusuka muri Israel.

Cyiza Christian wamenyekanye nka Bob Chris Raheem mu bikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda batandukanye muri iyi minsi ni umwe mu batorohewe nyuma y’uko intambara iri muri Israel imusanzeyo cyane kuko ariho yari yarimukiye.

Uyu musore yamenyekanye ubwo yatunganyaga amashusho y’indirimbo nka ‘On Fire’ ya Andy Bumuntu, Nakumbuka ya Aline Gahongayire, Mbwire nde ya Cyusa, Igitabo ya Bull Dogg n’izindi nyinshi.

Bob Chris yari amaze igihe gito avuye mu Rwanda yimukiye muri Israel, aho yari yasanze umukunzi we uhavuka. We n’umukunzi we bari batuye mu Mujyi wa Kiryat Shmona mu Majyaruguru ya Israel.

Kuva Israel yatangira kumishwaho ibisasu n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Hamas, abari batuye mu duce twegereye umupaka wa Liban turimo n’aka ka Kiryat Shmona batangiye guhura n’akaga k’abarwanyi ba Hezbollah biyemeje kwinjira muri iyi ntambara.

Kuva iyi ntambara yatangira abarwanyi ba Hezbollah na Hamas bakinjira muri Israel batangiye gushimuta abaturage no kumisha ibisasu mu mijyi itandukanye irimo na Kiryat Shmona wari utuyemo Bob Chris.

Ku mugoroba wo ku wa 9 Ukwakira 2023, Bob Chris n’abaturanyi be bari batuye mu mujyi wa Kiryat Shmona basabwe kwimukira ahitwa Kinneret aho bashyizwe mu rwego rwo kurushaho gucungirwa umutekano neza.

Kimwe mu biteye ubwoba uyu musore yabwiye IGIHE ni uko abarwanyi b’iyi mitwe yitwaje intwaro binjiye muri Israel bakaba bari gushimuta abantu ndetse bakanabica.

Ikindi bafitiye ubwoba ni ibisasu bikomeje kumishwa mu mijyi inyuranye ku buryo bafite ubwoba ko n’aho bari byahagera.

Ati “Abarwanyi kuva bakwinjira muri Israel dufite ubwoba bwinshi, bari gushimuta abantu cyangwa bakabica. Ubu twabaye duhungishirijwe ahantu hamwe ducungiwe umutekano ariko nubundi ubwoba ni bwinshi.”

Ubwo twari tumubajije niba nta bandi Banyarwanda barikumwe aho bajyanywe gucumbikirwa, Bob Chris yavuze ko ntabo arabona, icyakora ahamya ko hari abo akeka ko bigaga muri Tel-Hai College yegeranye na Liban ataramenya neza uko ubuzima bwabo buhagaze.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Abakobwa nibaharanire gukorera amafaranga yabo bareke gutega amaboko abagabo b’abakire” Mutesi Scovia yagiriye inama ababyeyi n’abakobwa bararikira ubutunzi bw’abagabo

“Bingana no kunywa amasegereti arenga 600 ku mwaka” Abanyeshuri biga mu mujyi wa Kigali mu mashuri abanza bagatwarwa mu modoka bahumeka umwuka wanduye biteye ubwoba