in

Bizagorana guhitamo nyiracyo gusa bose ni beza : Irebere urutonde rw’abakinnyi batanu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon D’or kurusha abandi ku Isi

Igihembo cya Ballon D’or gitangwa buri mwaka kandi kigahabwa umukinnyi mwiza wahize abandi ku Isi mu mupira w’amaguru.

Hari abakinnyi batanu bari guhabwa amahirwe yo kwegukana iyi Ballon D’or kurusha abandi bose ku Isi barimo n’umukinnyi wayitwaye inshuro nyinshi kurusha abandi bose mu mateka y’Isi ari we Lionel Messi umaze kwibikaho iki gihembo inshuro zigera kuri zirindwi zose.

Dore uko urutonde ruhagaze n’uko abakinnyi bagiye bakurikirana:

1. Lionel Messi:

Uyu niwe mukinnyi uhabwa amahirwe kurusha abandi bose yo kuba yakwegukana iki gihembo dore ko yatwaye igikombe cy’Isi afashije ikipe ye y’igihugu ya Argentina ku buryo bukomeye kandi yandikiyemo amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi kubera ko mu mateka ya ruhago ari we wenyine wabashije kwegukana ibikombe byose bikomeye.

Lionel Messi amaze gutsinda ibitego bigera kuri 37 kandi amaze no gutanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 25 yose kandi birashoboka cyane ko yakwegukana na shampiyona y’igihugu y’u Bufaransa igikomeye kurusha ibindi n’uko yegukanye igikombe cy’Isi.

2. Erling Braut Haaland:

Uyu musore ukiri muto mu myaka ari guhabwa amahirwe cyane yo kuba yakwegukana iki gihembo ku nshuro ye yambere mu mateka bitewe n’ibintu bihambaye akomeje kugenda akora.

Haaland yatwaye igikombe cya shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza Premier League kandi amaze gutsinda ibitego bigera kuri 53 anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego.

3. Kylian Mbappe:

Uyu ni umukinnyi uhambaye cyane benshi mu bakunzi ba ruhago badukunze gutinya kuvuga ko ari we mukinnyi ushobora kuzasimbura ibihangage bibiri ku Isi muri ruhago aribyo Christian Ronaldo ndetse na kizigenza Lionel Messi bitewe n’uburyo uyu mukinnyi adahwema kwereka abantu ko ashoboye.

Mbappe yagejeje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kandi amaze gutsinda ibitego 52 anatanga imipira igera kuri 13 yose yavuyemo ibitego kandi aracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’igihugu y’u Bufaransa.

4. Vinicius Junior:

Uyu musore nawe afite impano idasanzwe mu gikina ruhago nk’uko yabigaragarije abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi.

Uyu musore nawe ukiri muto mu myaka amaze gutsinda ibitego bigera kuri 24 yatanze imipira yavuyemo ibitego igera kuri 25 kandi amaze kwegukana igikombe cya Copa Del Rey n’igikombe cy’Isi cy’amakipe asanzwe hamwe na Uaefa Super Cup.

5. Kevin De Bruyne:

Uyu mugabo ari mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga abantu bose bareba ruhago bemeza ko ari mu bakinnyi beza Isi yatunze b’abahanga bakina hagati mu kibuga.

Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 10 kandi amaze gutanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 30 akaba yaragize uruhare rukomeye kugira ngo ikipe ya Manchester City itware igikombe cya shampiyona ndetse ibashe no kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Uaefa Champions League.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shakib imodoka azihinduranya nk’uhindura imyenda y’imbere: Ihere ijisho imodoka zitunzwe n’umusore watsindiye umutima w’umuherwekazi Zari The Bosslady – VIDEWO

“Hari ibitarakorwa i Muhanga” Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvénal yahaye ubutumwa APR FC ndetse agira ubwo agenera abakunzi ba Kiyovu Sports