in

Bitunguranye Samuel Eto’o agiye gufungwa azira uburiganya

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroon, Samuel Eto’o Fils, yemeye icyaha ashinjwa cyo kunyereza imisoro akatirwa, n’urukiko rwo muri Espagne igifungo gisubitse cy’amezi 22.

Amakuru ahari avuga ko uyu mugabo yagiranye amasezerano n’ubushinjacyaha akuraho iki gihano ahubwo akishyura ihazabu y’ibyo aregwa, Gusa nk’uko biteganywa n’amategeko ya Espagne, Samuel ntazafungwa kubera ko igihano yari yakatiwe kitarenze imyaka ibiri.

Ingano y’ihazabu agomba kwishyura ntabwo yatangajwe n’urukiko ariko ibitangazamakuru byo muri Espagne bivuga ko ashobora kwishyura asaga miliyoni 1 y’Amayero.

Ubushinjacyaha bwakurikiranye Samuel Eto’o kubera ibyaha bine byo kunyereza imisoro yakoze hagati ya 2006 na 2009.

Bwemeje ko uyu mukinnyi yagiye aha akazi ibigo byo mu Buhorandi na Espagne bitandukanye kugira ngo biyobye uburari bw’inyungu ze mu rwego rwo kutishyura imisoro cyangwa yishyure mike itandukanye n’iyo yagatanze.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyimurwa ry’amafaranga yagiye akora ryakozwe muri iyo myaka mu buriganya kandi rigamije kudatanga imisoro.

Muri Espagne Samuel Eto’o aje ari umukinnyi wa gatatu w’icyamamare ushinjwa kunyereza imisoro nyuma ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi nabo bagiye bagirana ibibazo n’abashinzwe imisoro.

Eto’o yakiniye FC Barcelona kuva 2004, hamwe na yo yatwaye shampiyona eshatu za Espagne, Igikombe cy’Umwami, ibikombe bibiri bya Supercoupes muri Espagne ndetse n’ibikombe bibiri by’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane w’u Burayi ‘Champions League’.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Young Grace n’umwana we bagaragaye mu buryo budasanzwe (AMAFOTO)

Undi muhanzi w’umunyamerika ararashwe azira ubusa