in

Bitunguranye Ngabo Meddy atangaje impamvu imwe rukumbi igiye ku muvana mu mahanga akagaruka mu Rwanda ku ivuko

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda aho azaba yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, witegura kurushinga n’umugore we Uwicyeza Pamella.

Meddy Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Radio/Tv10, yatangaje ko amaze iminsi aganira na The Ben ku bijyanye n’ubukwe bwe azakorera mu Rwanda, kandi ko ashaka kubutaha, bikaba imwe mu mpamvu zigiye gutuma agaruka ku ivuko. Ati “Mu Rwanda ndi hafi kuza. Nahoze mvugana na Ben, nshobora kuza mu bukwe bwa Ben.

Meddy yavuze ko yamamaraje yeguriye ubuzima bwe Kristo watsinze urupfu, kandi yiyemeje kujya akora indirimbo zihimbaza Imana gusa. Ati “Nk’uko wabisomye mu binyamakuru nzajya nkora ‘Gospel’ gusa.”

Mu minsi ishize uyu muhanzi yongeye kugaragaza amafoto y’imfura ye na Mimi. Muri iki kiganiro, yavuze ko umwana we ameze neza ntakibazo.

Yagize Ati “Ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane.”

Yavuze ko mu minsi iri imbere azashyira hanze indirimbo nshya amaze igihe ari gutegura, kandi ko ari gufashwa na Producer Lick Lick mu kuyitunganya.

Meddy amaze igihe agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamenye Yesu utanga ubugingo, kandi arangamiye gukorera Ijuru no kwamamaza ingoma y’Imana.

Meddy umaze imyaka irenga 18 mu muziki, kimwe na The Ben baza imbere ku rutonde rw’abahanzi bafite igikundiro mu bafana, ku buryo igihe cyose basohoye ibikorwa by’umuziki basanga bategerejwe na benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uriya mupira yambaye bazawutabe kure kuko ubwawo usigaye uteye ubwoba! Umwambaro Kazungu Denis wishe abantu 14 yagiye kuburana yambaye uri gutuma benshi bagira ubwoba -Amashusho

Abasore 2 bishe urw’agashinyaguro umugabo waje gusura nyina mu ijoro aho bari baketse ko yaje kugira