Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakinnyi bakuru igiye kurira indege yerekeza mu gihugu cya Marocco mu mwiherero.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irurira indege yerekeze mu gihugu cya Marocco gukorerayo umwiherero.
Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru bari baziko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igomba gukina imikino ya gishuti mu minsi iri imbere ariko ntabwo bari baziko iyi kipe irahita igenda nkuko bihise bikorwa byihuse gutya.
Iyi kipe y’abanyarwanda biteganyijwe ko muri uyu mwiherero baragirira mu gihugu cya Marocco, bazanakinirayo umukino wa gishuti n’ikipe ya Guinea Equatorial.
Umutoza w’Amavubi Carlos Alos Ferrer, uyu munsi ku isaha ya saa tanu aragirana ikiganiro n’itangazamakuru ari naho ari buze guhamagarira abakinnyi azajyana nabo.
Amakuru YEGOB yamenye nuko muri aba bakinnyi ntamukinnyi w’ikipe ya AS Kigali ugomba guhamagarwa ndetse Kandi hari n’abakinnyi bagera ku 10 barahamagarwa baturutse hanze y’igihugu kandi bashya tutazi.