in

Biteye ubwoba : Umwana muto w’imyaka 17 ugenda uhinduka bidasanzwe

Mukanyandwi Marceline niwe nyina w’uyu mwana umaze kugira imyaka 17 yarafashwe n’uburwayi budasanzwe , ibintu nyina umubyara avuga ko byatangiye akiri muto.

Mu kuvuka kwe ngo yavutse ari mu kintu kimeze nk’ishashi byatumye avukana ibibazo bituma ahorana uburwayi kuva yavuka , Nyina umubyara marceline avuga ko ntabwo yari yizeye ko umwana we yageza ku myaka 17 amaze kugira.

Mu gahinda kenshi marceline avuga ko umwana we yavutse atagejeje igihe bityo byatumye avukana ibibazo byinshi umurebye ku maso nta matwi afite nk’abandi bantu .

Benshi bagiye babwira nyina , amagambo mabi mu gukura k’uyu mwana dore ko Se umubyara yapfuye bityo akaba ari nyina umwitaho gusa byatumye abura ubushobozi bwo kuvuza umwana we kubera ubukene.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu bashimishijwe n’umukobwa warangije amashuri akajya gushimira se amusanze mu mukazi/Reba amashusho

Umukobwa yaguye mu kantu nyuma yuko abasore batanu atendeka baziye rimwe mu birori bye byo kwizihiza isabukuru y’amavuko/Reba amashusho