Muri iki gitondo hazindutse inkuru y’inshamugongo mu gihugu cya Uganda, aho umunyamakuru wa NTV yitabye Imana azize impanuka.
Edward Muhumuza, wakoraga kuri NTV yakoze impanuka y’imodoka aho yahise yitaba Imana ubwo yakoraga iyo mpanuka.
Ni impanuka iteye ubwoba, aho imodoka yari itwawe n’uyu munyamakuru yaje gukora impanuka ikibarangura kugeza ishwanyanguritse.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu saa Moya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda.
Urupfu rw’uyu munyamakuru kandi rwemejwe na NTV yakoreraga, aho babitangaje babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twitter.