Mu buhinde abasore bari gukobwa amafaranga atagira ingano mu gihe umukobwa utayabonye aguma mwa nyina na se arya utwabo.
Ubusanzwe mu gihugu cy’Ubuhinde inkwano ntiyemewe mu mategeko kuko yakuwe mu mategeko yicyo gihugu kuva mu 1961.
Gusa nubwo aruko bimeze kugeza ubu, umuryango w’umukobwa uracyasabwa gutanga impano zimwe na zimwe ku musore mu gihe babiri bagiye gushyigiranwa kandi zitabonetse ntibiba byoroshye ko ubukwe butaha.
Ibi ninabyo byateye agahinda umukobwa w’imyaka 27 usanzwe ari umwalimu mu mujyi wa Bhopal.
Uyu mukobwa yabenzwe n’abasore inshuro zigera kuri eshatu kubera kubura inkwano yo kubaha.
Uyu mukobwa utatangajwe amazina aheruka kubengwa mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma yo kudatanga inkwano iri hagati ya miliyoni 6 na 7 z’ama rupee akoreshwa aho mu buhinde, aya mafaranga ari hagati ya miliyoni 85 na miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukobwa yasabye Polisi ko yajya yinjira mu bintu by’ubukwe kugira ngo abakobwa badakomeza kubengwa bigeze aho.