Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’akababaro y’abavandimwe babiri bitabye Imana mu masaha macye akurikirana. Uwa mbere witabye Imana ni umugore witwa Ngohide Kwangh wazize uburwayi, nyuma yaho nabwo musaza we Terhide Kwagh yitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka ubwo yavaga kuri morgue aho yari ajyanye umurambo wa mushiki we.
Iyi nkuru y’akababaro yabaye muri Leta ya Benue muri Nigeria aho umuryango wabuze abana babo babiri mu masaha macye akurikirana.
Kuwa 17 Ukuboza 2021, nibwo uwitwa Ngohide Kwagh umuvandimwe wa Terhide yitabye Imana mu bitaro biri mu mujyi wa Jos muri Leta ya Plateau, aho yari amaze igihe kitari gito avurwa uburwayi yari amaranye igihe.
Uyu mugore Ngohide amakuru avuga ko ubu burwayi yari abumaranye igihe kirekire, imyaka hafi 15 yose. Abaganga bakoze uko bashoboye ariko birangira yitabye Imana. Nyuma yaho nibwo umuvandimwe we Terhide yaje gufata umurambo maze awujyana mu buruhukiro (morgue) bwari muri Leta ya Benue muri Nigeria.
Kuwa 18 Ukuboza 2021, ku munsi wakurikiye urupfu rwa mushiki we, Terhide nawe ubwo yari mu nzira agaruka ava aho yari ajyanye umurambo w’umuvandimwe we yaje kwitaba Imana aguye mu mpanuka y’imodoka.