in

Biteye agahinda:Umugabo yishwe n’igiti yatemaga (Amafoto)

Umuturage witwa Barigora Kanyarwanda Jean Claude w’imyaka 43 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Burushya, umudugudu wa Karuvugiro,mu karere ka Rubavu yagwiriwe n’igiti yarimo gutema kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022, kiramuhitana.

Uyu muturage wari kumwe na bagenzi be 5 bafatanyaga gutema igiti bagurishijwe na Rukundo Evariste,yahuye n’uruva gusenya kiramugwira arapfa.

Amakuru  avuga ko aba bagabo baziritse ikamba kuri icyo giti cyari hafi y’ingo z’abaturage kugira ngo baze kugikurura kigiye kugwamu rwego rwo kwirinda ko cyasenya inzu yari ruguru.

Ubwo aba bagabo bakururaga iki giti kigiye gucika,bwana Barigora yirutse agihunga kimusanga kigiye kugera hasi,kimusanga aho yirukiye kimuhwanya n’ikindi arapfa.

Bagenzi be bamukuyeho icyo giti bashaka kumukorera ubutabazi aho bamurambitse yahise ashyiramo umwuka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto yo mu bihe bitandukanye agaragaza uburanga n’inseko ya Miss Naomi wujuje imyaka 24.

Akumiro: umugore yahubutse mu modoka igenda agwa muri kaburimbo arimo kwifata amashusho