Umugabo basanze yarapfiriye hejuru y’inzu ye y’amagorofa atatu, nyuma y’iminsi irindwi ubwo yari yarabuze.
Ku wa gatanu, tariki ya 7 Ukwakira, Ged Colgan w’imyaka 32 yaburiwe irengero mu gace ka Chapeltown ka Leeds, mu Bwongereza ariko abapolisi bavuga ko aheruka kuboneka ku ya 2 Ukwakira.
Ariko ku cyumweru nyuma ya saa sita, ku ya 9 Ukwakira, umurambo we wabonetse ku gisenge cy’inzu ye.
Bikekwa ko umurambo we wari uhari kuva yaburirwa irengero.
Mbere y’urupfu rwe, Ged, amazina ye nyakuri ni Gerard, yari umutetsi w’abatoza.