in

Biteye agahinda: Umugore yarumye ubugabo bw’umugabo we ahinduka indembe

Umugabo witwa Robert Kagurisi utuye ahitwa Bwesigiro muri Bwambara mu Karere ka Ntungamo muri Uganda, ari mu bitaro nyuma y’aho umugore we witwa Visita Tukamuhebwa amurumye ubugabo ubwo batonganaga bapfa ko yanze kurya ibiryo yamutekeye.

Kuwa Gatandatu nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu gice cya Kigezi, Elly Maate yabitangaje, Kagurisi yavuye kunywa, aza yasinze, umugore amusabye kurya aranga, baratonga, bivamo kurwana, umugore amuruma igitsina, ajyanwa ku bitaro.

Afande Maate ati:’’Mu kwirwanaho yamurumye udusabo tw’intanga ahita ajya kwihisha’’.

Avuga ko n’ubundi aba bombi bari bafitanye ibibazo ubuyobozi bwagiye bujyamo ariko umuti ntuboneke.

Tukamuhebwa ubu arashakishwa mu gihe umugabo we akiri mu bitaro byitwa Divine Clinic biri ahitwa Kikarara .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shaddyboo yakije umuriro Kuri Twitter yibasira abasore ku myanya y’ibanga

Abantu biroshye mu muhanda barwanira amafaranga yari ajugunwe n’imodoka, reba ibyababayeho nyuma.