in

NdabikunzeNdabikunze

Abantu biroshye mu muhanda barwanira amafaranga yari ajugunwe n’imodoka, reba ibyababayeho nyuma.

Abantu biroshye mu mihanda barwanira amafaranga yari atawe nimodoka,gusa basabwe kuyasubiza.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Bullion Van yari itwaye inote z’amadolari ubwo yari igeze mu muhanda wo muri leta California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwe mu miryango yayo w’inyuma wafungutse maze inoti nyinshi z’amadolari zisakara mu muhanda wose.

Kuwa 19 Ugushyingo, kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje ni bwo ibi byabaye ubwo mu muhanda wo muri California habaga umuvundo w’imodoka nyuma y’uko abantu bataye imodoka zabo mu muhanda bakajya gutora aya madolari yari yasakaye mu muhanda.

Mu mashusho yasakaye ku rubuga rwa Instagram yerekanaga umugore w’itwa Demi Baby, avuga ko ibyo ari kubona byamurenze ndetse arikumwe n’abagenzi be bacigatiye inoti z’amadolari mu maboko yombi baziterera mu kirere.

Nyuma yo gusakara kw’iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga, ikinyamakuru Fox News cyatangaje ko hari bamwe mu bantu batoye aya madolari mu muhanda bamaze gutabwa muri yombi ndetse uwayatoye wese yasabwe kuyasubiza vuba na bwangu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: Umugore yarumye ubugabo bw’umugabo we ahinduka indembe

Ibyo Tidjara Kabendera yabwiye The Ben na Miss Pamella bitegura kurushinga