Umugabo witwa Uwineza Janvier wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho icyaha cyo kwica mwenewabo witwa Ntacyobazi Boniface amuciye umutwe.
Ni icyaha cyabaye tariki 07 Ugushyingo 2022, ubwo Uwineza Janvier nuwo mwene wabo babanzaga gusangira inzoga ubundi bakaza gushwana bapfuye igiceri cy’ijana is ubwo bari mu mukino w’amahirwe uzwi nk’ikiryabarezi
Abaturage batuye muri aka gace,batanze amakuru ko aba bombi babanje gutongana baharira, buri wese ashaka gukina, Janvier agahita yinyabya mu rugo akazana umuhoro agahita atema nyakwigendera umutwe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ukuboza 2022, habaye urubanza ruregwamo uyu mugabo, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uregwa yakoze iki cyaha yabigambiriye, busaba Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma kumuhamya icyaha rukamukatira gufungwa burundu.