Uyu muryango utuye mu karere ka Musanze ubayeho mu buzima bugoye aho bafite ubumuga budasanzwe, ndetse bakabaserereza ko bagenda nk’abasubira inyuma.
Uyu mudamu Chantal w’abana bane,avuga ko yababyaye mu buryo bwimpanuka bitewe n’abagiye bamushukisha amafaranga,gusa akavuga papa wabo ntabushobozi bwo kubarera afite.Uyu mudamu aganira na Afrimax yagaragaje amarira menshi mu kiganiro cyose,ahanini bitewe n’ubuzima bubi babamo.Yavuze ko inzu yabo babamo ari umugiraneza wayibatije, gusa irava cyane ngo iyo imvura iguye bajya kugama mu baturanyi.Yavuze ko abana be batajya kwiga buri munsi kubera ubukene, ninzara aho yavuze ko bashobora kumara iminsi ibiri yose batarya.
Chantal avuga ko ababazwa n’abamuserereza ko imyanya ye y’ibanga iri inyuma kuko nubusanzwe agenda ibirenge bye bireba inyuma kubera ubumuga abandi bakamusebya ngo agenda atera rivansi ibintu bimukomeretsa agashaka kurwana.Avuga ko abana bavukanaga mu muryango akomokamo bose bagiye bapfa bakiri abana uretse umuvandimwe we w’umuhungu nawe ufite ubumuga bw’amaguru n’intoki bombi babashije kurokoka.Asaba ko uwamufasha akabona aho kuba ndetse nibyo gutungisha umuryango we yaba amufashije cyane.