in

Menya impamvu zitangaje zituma abakobwa babi babona abagabo, abeza bahari.

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abagabo beza, cyangwa se bafite amafaranga badashaka abakobwa beza kandi baba babifitiye ubushobozi, ahubwo ugasanga bishakira ba bakobwa bafite uburanga buringaniye budatangarirwa na benshi.

Ahanini usanga abakobwa beza cyane, mbese ba bandi umuntu abona akabatangarira ari bo benshi bakunze kubaho badafite abagabo kandi bararengeje imyaka y’ubukure ndetse nta n’icyo babuze mu bigaragarira amaso y’abantu.

Benshi muri aba ni ibyamamare mu muziki, abandi ni abakinnyi b’amafilimi,abandi bakabarizwa mu bigo byigenga, ndetse hari n’abo mu nsisiro z’aho mutuye.

Impamvu zituma aba bakobwa b’uburanga batabona abagabo maze bakamara imyaka myinshi bategereje uzababaza izina ngo abakure hafi y’ababyeyi babo.

1.Bakunda ubuzima buhanitse

Bene aba bakobwa bakunze kubaho mu buzima bworoshye kandi buhanitse, usanga bakenera kugendana n’ibigezweho kandi burya ibigezweho birahenda. Abasore rero usanga batinya gukundana na bo kuko baba bumva batazababonera ibyo baba bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Niba uri umukobwa Imana yahaye uburanga menya ko budahagije. kwisanzura mu bandi kandi ukagaragaza imbamutima zawe ndetse ukaba inyangamugayo ni cyo kizatuma abandi bakwisanzuraho kandi muri bo hari uzakubengukwa akakugira umukunzi hanyuma mugatangira gutegura indi mishinga.

2.Ntibizera abantu

Ikindi kibazo aba bakobwa b’uburanga bahura na cyo ngo birabakomerera kugira umuntu n’umwe bizera cyane cyane abagabo baza bashaka gukundana na bo.

Impamvu bibakomerera kwizera abagabo cyangwa abasore ngo ni uko baba batazi ikibazanye kuko ngo hari igihe bakururwa n’ubwiza bw’abakobwa, ariko ngo abaza bafite gahunda yo gushyingiranwa na bo bakaba ari mbarwa, ahubwo ugasanga abajya gutereta bene abo bakobwa bajyanwa n’iraha no gushaka kwimara irari ry’akanya gato. Ibi bituma benshi muri aba bakobwa bahera ku ishyiga abandi bagashaka bakuze cyane.

3.Abakobwa beza baba bazi icyo bashaka

Benshi muri aba bakobwa bafite uburanga buhemuza abagabo benshi ngo ntibaba bashaka abantu babatesha umwanya babahamagara bashaka ko bagirana ibiganiro bitandukanye. Usanga bene aba bakobwa bibera mu buzima bwo gushaka kugera ku ntego zitandukanye z’ibyo baba bakora kuruta uko bafata umwanya ngo bawuhe abakunzi babo.

4.Ubwiza butuma nyirabwo atinywa

Burya ubwiza bw’abakobwa ni umugisha ariko ku rundi ruhande ngo bushobora kuba umuvumo kuri nyirabwo. Ni bwiza kuko butuma abantu benshi cyane cyane abagabo birahira ubufite ariko na none butuma benshi abagabo babatinya ntibabegere ngo babaganirize kubera ko baba batinyitse.

Buri musore umubonye ahita atangira kwiyumvisha ko umukobwa nk’uwo mwiza afite abandi yagenewe bafite ubushobozi, ko atamwemera, ko amusabye urukundo yamusebya,… bigatuma bategereza imyaka n’imyaniko abo bazakundana rimwe na rimwe bakababura.

5. Ntabwo bahora biteguye

Benshi muri aba bakobwa beza ngo bahugira mu kwiyitaho, birimbisha, kugira ngo bagaragare neza nyamara ntibite kubyo kugira umushyikirano uzatuma bavamo abagore babereye urugo. Ngo iyo atiteguye guhura n’umusore, ntashobora kugirana na we umushyikirano kabone n’ubwo yaba ari umusore ushamaje kandi wujuje ibisabwa.

6.Abasore benshi batekereza ko aba bakobwa barangije kubona abakunzi

Abasore benshi batekereza ko aba bakobwa bashobora kuba barabonye abakunzi maze bagatinya kuba bagirana umushyikirano na bo. Yemwe n’igihe bavuze ko nta basore bafite bakundana na bo, abasore babifata nk’ikinyoma kubera ko baba batiyumvisha uburyo abakobwa beza bamara imyaka ingana ityo batarabona abasore babifuza. Ibi bigatuma babura abo bakundana bagahera ku ishyiga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umukobwa atinywa n’abasore ntibamuterete n’icyo yakora..

Biteye agahinda: bamuserereza bavuga ko igitsina cye kiri inyuma||Ararize umwuka urahera kubera agahinda.