Umukecuru witwa venantie wabuze iyo yari atuye kubera gukura cyane aho yatangarije umunyamakuru ko umunsi umwe yagiye akibagirwa aho yari atuye ndetse imyaka imaze kuba myinshi .
Ku myaka myinshi afite nta kintu yibuka kuko atazi n’imyaka kuri ubu afite kuburyo we nyivugira ko afite imyaka 30 gusa umurebye ku maso arakuze cyane bituma yibagirwa imyaka ye.
Yatangaje ko mu gihe cye yakuze bambara impu nki myenda kandi bagatungwa no kurya imbuto ndetse n’amata aribyo bituma bagifite ingufu zo gukora cyane.
Venantie ku myaka ye myinshi ntabwo azibagirwa umunsi wa mbere ajya mu modoka kuko yabonaga ibiti bigenda bityo mu gihe yavutsemo imodoka zari zitaraza.
kugeza kuri ubu venantie ntabwo agira aho arara nkuko ubwe yabyivugiye avuga ko amaze imyaka 50 arara aho ageze kuko kuva yava iwe mu rugo yibagiwe agace yari atuyemo.
Kuri ubu abana n’umugabo witwa Claude wamutoye gutyo akamufata nkaho ari nyirakuru mu gihe ategereje uwo mu muryango we uzaza ku mufata nimba hari ukibaho.