Umunyarwenya wamamaye cyane mu bihe bya guma mu rugo ku izina rya Bishop Gafaranga , Habiyaremye Zacharie agiye kurushinga na Annette Murava basanzwe ari isnhuti ndetse bakanagirana indirimbo zigeze kuri 3.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyandika ibijyanye n’iyobokamana Sbn gospel avuga ko ngo ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bashatse kubugira ibanga ,ariko kandi ko buzaba tariki 11 Gashyantare 2023 , aho imihango yose y’ubukwe izabera muri La Palisse Hotel Nyamata.
Annette Murava asanzwe ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , akaba yaramenyekanye cyane mu ndrimbo yitwa “Niho nyiri” imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2 n’ibihumbi 200.
Ni umwe mu baririmbye mu gitaramo umuhanzi Israel Mbonyi yakoze mu mpera z’umwaka ushize ubwo yamurikaga umuzingo (album) Icyambu.

