in

Bireba abashakanye gusa! Mugabo ujya wibaza impamvu umugore wawe atagihindukira ngo mukore igikorwa cy’abashakanye? Dore impamvu 10 zituma umugore atakibikozwa

Mu cyumba cy’abashakanye hari igihe kigare umugore akaba yumva atagishishikajwe n’igikorwa cyo gutera akabariro. Ibi bishobora guteza amakimbirane kuko hari abagabo bamwe na bamwe batabyishimira.

Dore zimwe mu mpamvu zituma abagore bamwe batagisha gukora igikorwa cy’ abashakanye.

1. Umugabo utagitanga care

Hari abagore baba baheruka guhabwa Care bakiri mu kwezi kwa buki, kandi burya buri mugore mugore wese aba yumva umugabo we yamutetesha buri gihe, amuzanira indabyo, amuhamagara twa tuzina bitanaga bakiri agiteretana ndetse n’ibindi. Ibyo iyo bibuze hari igihe umugore yivumbura maze akakwangira ko mutera akabariro.

2. Umugore ufite abana bato b’indahekana

Iyo umugore afite abana bato yitaho, aba yumva umwanya wose yahuharira abana kabone niyo wamujyana ahantu kure nko kumusokana muri hateri, nabwo ntabwo aba atuje koko agatima kaba kari ku mwana yasize mu rugo.

3. Kuba umugore atagikunda umugabo

Umugore utagikunda umugabo, aba asigaye abona warabaye undi wundi, wahinduye imico ku buryo aba adashaka ko mwakorana imibonano mpuzabitsina.

4. Kuba nta byishimo yigeze agirira mu mibonano mpuzabitsina mwagiranye

Iyi umugore atigeze agirana umunezero usesuye mu gukorana nawe imibonano mpuzabitsina, abyihanganira igihe gito ubundi akagera aho akazinukwa.

5. Umugabo usaba umugore we gutera akabariro inshuro nyinshi birenze uko umugore abikeneye kandi bataranabiganiyeho

Umugore hari igihe ababara mu gihe icyo gikorwa kiri kuba kubera ko aba atateguwe neza, ku buryo agera aho akarambirwa bikarakara aho azinukwa burundu.

6. Kuba umugore afite undi muntu bakorana imibonano kandi akamugerera ku ngingo

Ubwo wowe mugabo ahita atangira kubona ko ntacyo ushoboye bityo ko iyo mukoze iki gikorwa uba umutera umwanya kubera ko ntaho umuheza.

7. Umunaniro, stress ku bagabo

Hari abagabo bataha bananiwe, bagataha bagera mu buriri umugore yaba afite ubushake ntugire icyo umumarira, bituma umugore yivumbura nawe ubutaha akazajya abigukora igihe ubishaka.

8. Umugore utakizera umugabo we

Umugore ukeka ko amuca inyuma, yanga ko mutera akabariro kubera ko aba akeka ko wazamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakuye ahandi.

9. Umugore washatswe atabikunze nko guhatirwa n’umuryango, akurikiye ubutunzi, guterwa inda imburagihe, yumva nta rukundo agufitiye.

10. Umubyibuho ukabije ku mugabo

Iyo umugore yamenyereye gukorana nawe imibonano mpuzabitsina, ufite ibiro bike akumva aranyuzwe, iyo byabiro byiyongereye nk’inda ikaza imbere, hari igihe mukora icyo gikorwa akumva ntabwo umugeza ku byishimo bye bya nyuma, bigatuma azinukwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inseko ye y’urumenesha yagarutsweho! Amashusho ya Miss Mutesi Jolly ibyishimo byamurenze yatitije urubuga rwa Instagram – VIDEWO

Breaking News: Amakuru agenewe buri munyeshuri wese wasoje amashuri yisumbuye S6 akaba yarasabye guhabwa inguzanyo yo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda (UR)